Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #361

Hymn 361 Ubuntu Butangaje!

[V1]
Mbeg'ubuntu butangaje cyane!
Umutindi nkanjye gukizwa!
Ntabwo nabonaga, none ndabona.
Nakijijw'ibyaha byanjye.

[V2]

N'ubuntu bwanyerets'aho nari;
Nari mu byaha byinshi cyane.
Kubw'ubuntu Yesu yarandokoye;
Singifit'ubwoba rwose.

[V3]

Navanywe mu kaga nari ndimo;
Mpagaze mu buntu bwa Yesu.
Kubw'ubwo buntu nzager'ibudapfa;
Mw'ijuru kwa Data heza!

[V4]

Imyak'igihumbi ndi mw'ijuru;
Nzabanayo n'Umwami Yesu.
Mbeg'indirimbo nziza nzaririmba!
Nzaba nkeye cyane rwose.

361. Ubuntu Butangaje!

Link copied to clipboard successfully!