Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #339

Hymn 339 Ineza N'Imbabazi

[V1]
Igihe nari nd'inzererezi,
Ngenda mu mwijima w'ibyaha,
Nih'Umwungeri yantaruye,
None ndi mu nzir'ijy'iwacu.

**

[C]
**
Ineza n'imbabazi ze nibyo bizanyomaho,
Iminsi yo kubaho kwanjy'ibihe byose,
Ineza n'imbabazi ze nibyo bizanyomaho,
Iminsi yose nzaba ndiho.
Kandi nzaba mu nzu y'Uwiteka iteka,
Nzarira ku meza yanteguriye kera,
Ineza n'imbabazi ze nibyo bizanyomaho,
Iminsi yose nzaba ndiho.
''Iminsi yose nzaba ndiho''.(Ku gice cya 3).

[V2]

Ansubiz'intege mu bugingo,
Anyonger'imbarag'iteka,
Anjyan'ahar'amaz'atuje,
Arind'intambwe zanjye zose.

[C]
**
Ineza n'imbabazi ze nibyo bizanyomaho,
Iminsi yo kubaho kwanjy'ibihe byose,
Ineza n'imbabazi ze nibyo bizanyomaho,
Iminsi yose nzaba ndiho.
Kandi nzaba mu nzu y'Uwiteka iteka,
Nzarira ku meza yanteguriye kera,
Ineza n'imbabazi ze nibyo bizanyomaho,
Iminsi yose nzaba ndiho.
''Iminsi yose nzaba ndiho''.(Ku gice cya 3).

[V3]

Mu gikombe cy'umwijim'ukaze,
Umukiz'azabana nanjye,
Azanyoboz'ukuboko kwe,
Angez'aho yanteguriye.

[C]
**
Ineza n'imbabazi ze nibyo bizanyomaho,
Iminsi yo kubaho kwanjy'ibihe byose,
Ineza n'imbabazi ze nibyo bizanyomaho,
Iminsi yose nzaba ndiho.
Kandi nzaba mu nzu y'Uwiteka iteka,
Nzarira ku meza yanteguriye kera,
Ineza n'imbabazi ze nibyo bizanyomaho,
Iminsi yose nzaba ndiho.
''Iminsi yose nzaba ndiho''.(Ku gice cya 3).

339. Ineza N'Imbabazi

Link copied to clipboard successfully!