Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #317

Hymn 317 Mfite Umukiza

[V1]
Mfit'Umukiz'ukomey'undind'iteka?
Unyobor'intambwe ngo ntayob'inzira,
Niw'uyobora buri ntambwe y'uhabye,
Mbes'ufit'Umukiza nk'uwo?

**

[C]
**
Mfit'Umukiza umez'atyo (atyo)!
Se nawe n'Umukiza wawe (wawe)?
Yanyinjiyemo, Ntabwo ateze kumvamo,
Se nawe n'Umukiza wawe (wawe)?

[V2]

N'Umukiza niringir'ibihe byose,
Mu byago n'amakub'ampor'iruhande,
No mu bishukw'arandinda bitangaje,
Mbes'ufit'Umufasha nk'uwo?

[C]
**
Mfit'Umukiza umez'atyo (atyo)!
Se nawe n'Umukiza wawe (wawe)?
Yanyinjiyemo, Ntabwo ateze kumvamo,
Se nawe n'Umukiza wawe (wawe)?

[V3]

Mfit'Umwungeri mwiz'ukund'intama ze,
Azihamagara mu mazina yazo,
Azih'ubwatsi bwiza n'amazi meza,
Mbes'ufit'Umwungeri nk'uwo?

[C]
**
Mfit'Umukiza umez'atyo (atyo)!
Se nawe n'Umukiza wawe (wawe)?
Yanyinjiyemo, Ntabwo ateze kumvamo,
Se nawe n'Umukiza wawe (wawe)?

317. Mfite Umukiza

Link copied to clipboard successfully!