Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #307

Hymn 307 Urukundo Rw'Imana Yacu

[V1]
Urukundo rw'Imana yacu,
Nta muntu warurondora,
Rusaguts'ikirere cyose,
Rugera no munsi y'isi.
Abantu bose bacumuye,
Bacunguwe na Yesu,
Umwana we wese wahabye,
Yaramwicunguriye.

**

[C]
**
Mbeg'urukundo rutangaje,
Rutagir'urugero,
Abera bazaruririmba,
Ibihe bidashira.

[V2]

Ubw'ibihe bizah'ibindi,
N'ubwami bw'isi bwashize,
Abantu bakanga gusenga,
Amabuy'azaririmba.
Urukundo rw'Imana yacu,
Ntabwo rurondoreka,
Rwacunguy'abo mw'isi bose,
Ruzaririmbw'iteka.

[C]
**
Mbeg'urukundo rutangaje,
Rutagir'urugero,
Abera bazaruririmba,
Ibihe bidashira.

[V3]

Inyanja zose zaba wino,
N'ijuru ryab'impapuro,
Tukandikisha agati kose,
Umuntu wes'akandika,
Urukundo rw'Imana yacu,
Rwakamy'inyanja zose,
Ntabwo rwabon'aho rukwirwa,
Rusaguts'ikirere.

[C]
**
Mbeg'urukundo rutangaje,
Rutagir'urugero,
Abera bazaruririmba,
Ibihe bidashira.

307. Urukundo Rw'Imana Yacu

Link copied to clipboard successfully!