Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List
Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #300
Hymn 300 Umwami Arakomanga
[V1]
Umwam'arakomanga,
Ashaka kubana nawe,
Mbeg'ibyishimo kubana nawe?
Kingurira uwo Mwami.
Umwam'arakomanga,
Ashaka kubana nawe,
Mbeg'ibyishimo kubana nawe?
Kingurira uwo Mwami.
[V2]
Witinya kumusanga!
Araguh'ibyiringiro,
N'ibyishimo mu mutima wawe.
Ese ntubona umucyo?
Witinya kumusanga!
Araguh'ibyiringiro,
N'ibyishimo mu mutima wawe.
Ese ntubona umucyo?
[V3]
Kumwakira n'ibyiza,
N'ukubabarirwa nawe,
N'ijuru Imana iguhaye,
Araguha amahoro.
Kumwakira n'ibyiza,
N'ukubabarirwa nawe,
N'ijuru Imana iguhaye,
Araguha amahoro.
[V4]
Ahagaze ku rugi,
Ashak'umutima wawe.
Mbeg'ibyishimo umwakiriye,
Akakubera Umwami.
Ahagaze ku rugi,
Ashak'umutima wawe.
Mbeg'ibyishimo umwakiriye,
Akakubera Umwami.